Biratangaje uburyo sitade nini ku isi ari sitade yo mu gihugu giteye ubwoba ku isi , iyi ni sitade ya Rungrado 1st of may stadium ,ikaba iherereye mu mujyi wa Pyongyang ,muri Koreya y’amajyaruguru , ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 114,000.
Iyi sitade ikurikirwa n’indi yitwa Melbourne Cricket Ground , ihereye East Melbourne , mu gihugu cya Australia , ibasha kwakira abantu bicaye neza bagera ku bihumbi 100,024 .
Ni mugihe sitade yo mu gihugu cya Spain , mu mujyi wa Barcelona yitwa Camp Nou ibasha kwakira abantu ibihumbi 99,345 ikaba yarashyizwe ku mwanya wa gatatu , kuri uru rutonde habonekaho sitade 2 zo muri Africa , izo akaba ari FNB Stadium yo muri Africa y’Epfo na Borg El-Arab yo muri Egypt.
Sitade ya Wembley yo mu gihugu cy’Ubwongereza ,iza ku mwanya wa 6 ,ikaba ibasha kwakira abantu ibihumbi 90,000 ,bivuze ko Wembley iza inyuma ya FNB stadium yo muri Africa y’Epfo kuko yo iri ku mwanya wa 4 ikaba ibasha kwakira abantu ibihumbi 94,736.