Nyuma y’ivugururwa rya Stade Amahoro igashyirwa ku rwego muzamahanga ubu yashyizwe muri stade nziza 23 zihataniye ibihembo by’ibibuga byiza ku Isi bya 2024.
Nk’uko bisanzwe buri mwaka kuva mu 2010, urubuga rwa StadiumDB.com, rukusanya amakuru ku bibuga bishya biba byarubatswe, rugatanga igihembo ku byahize ibindi hagendewe ku matora aba yakozwe.
Aha hahatanye ibindi bibuga birimo Santiago Bernabéu ya Real Madrid muri Espagne, Egypt Stadium yo mu Misiri, Kingdom Arena yo muri Arabie Saoudite, Linyi Olympic Sports Park Stadium yo mu Bushinwa n’izindi.
Biteganyijwe ko amatora ku bantu bose batandukanye azarangira tariki ya 3 Werurwe 2025.
Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45, yubatse ku buso bwa metero kare ibihumbi 75. Uburebure bw’inyubako kuva hasi ukagera hejuru ni metero 40.