Umusore wo muri Nijeriya yiyemeje kutazigera ashyingiranwa n’umukobwa warinze ubusugi bwe kugeza ijoro ry’ubukwe bwe.
Uyu musore yavuze ko umukobwa uri isugi aba atazi uko urukundo rumera kuburyo iyo aryamanye n’umugabo we bimugora kumuzeza.
Uyu musore nkuko yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga ngo iyo umukobwa ashyingiwe ari isugi kuko aba ataramenye abagabo batandukanye iyo aciye inyuma umugabo we akamukorera ibyo umugabo w’isezerano atakoze ashobora kumuzinukwa agahora amuca inyuma.
Hagati aho, yavuze ko ubusugi budahagije kugira ngo umugore yitwe ko ari mutima w’urugo.Nk’uko abivuga ko abanyamidini bishuka ko umukobwa wisugi ari we uvamo umugore wubaka urugo rugakomera.Yagaragaje uburyo bakora ibyaha iyo basomana n’abasore kandi borohereza abagabo mu gihe bishora mu busambanyi nubwo bavuga ko bakomeye ku busugi bwabo.
Yashimangiye ko umukobwa uwo ari we wese ari isugi ariko yishora mu bindi bikorwa by’ubusambanyi aba yibeshya gusa kandi atari indakemwa nk’uko abitekereza bityo ngo ntiyashaka umukobwa w’isugi.