in

“Sinzarekera kubyara kugeza ngeze ku ntego yange” Umugore w’imyaka 29 umaze kubyara abana 8 ndetse akaba atwite n’impanga, yahize ko azakomeza kubyara kugeza ku ntego ye

“Sinzarekera kubyara kugeza ngeze ku ntego yange” Umugore w’imyaka 29 umaze kubyara abana 8 ndetse akaba atwite n’impanga, yahize ko azakomeza kubyara kugeza ku ntego ye

Yalancia Rosario w’imyaka 29 atuye muri Dallas we n’umugabo we Michael, uyu muryango umaze kubyara abana icyenda bose.

Kugeza ubu Rosario n’umugabo we baritegura kwibaruka impanga, gusa muri abo bana bose bafitanye nta mukobwa urimo.

Abana babo ni Jamel w’imyaka 12, Michael Jr w’imyaka 9, Angelo w’imyaka 8, Armani w’imyaka 6, Prince w’imyaka 5, Sincere w’imyaka 3, Armani w’umwaka 1 na Gimani w’amezi 5.

Uyu mugore yavuze ko atazahagarika kubyara kugeza igihe azabyarira umwana w’umukobwa kabone niyo yamubyara ari uwa 20.

Ubusanzwe uyu mugore arakurikiranwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram akurikirwa n’abarenga ibihumbi 100.

Uyu mugore yavuze ko nubwo yaba ari mu kazi adashobora kubura umwanya wo kwita ku bana be, kandi kuri buri mwana.

 

 

 

 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Harimo umwe ushobora kubura ubuzima; Amakuru mashya ku bana babiri b’impanga bavutse bafatanye mu bitaro bya CHUK

Yaciye agahigo ko kuba umukobwa uteye neza mu gihugu! Uburanga n’imiterere bya Noelle byamubereye igishoro gikomeye