in

Sinitaye kubyo muvuga! Cristiano Ronaldo yakuriye agahu ku nnyo abamuhaye urw’amenyo

Mu kiganiro Cristiano Ronaldo amaze kugirana n’itangazamakuru akuriye agahu ku nnyo abamuhaye urw’amenyo bamushinja gukora amahitamo atariyo ,ubwo yemeraga kujya gukina muri Saudi Arabia.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru yabajijwe ibibazo byinshi birimo icy’uko yakira kuba abantu batarakiriye neza kuba yarahisemo kujya gukina muri Asia akava muri Europe yari amaze igihe akinamo.

Cristiano mu gusubiza yavuze ko mu byukuri we atitaye kucyo abantu batekereza ,icyangombwa ari uko we azi icyo ashaka nicyo adashaka ,kandi ahamya ko ibyo gukina muri Europe byarangiriye hariya , ndetse yishimira ko yabashije gukinira amakipe akomeye kandi y’ingenzi ntakindi.

yagize ati:” ntago byoroshye gutsinda buri mukino , kandi iterambere ry’umupira w’amaguru riratandukanye , iri siryo herezo ry’umwuga wanjye kuba nahitamo kuza gukina muri middle East,kuri njye ndishimye kuba ndi hano kandi ndabizi iyi shampiyona y’ahano  irakomeye, narebye imikino yayo myinshi”

Yakomeje agira ati:” ndishimira icyemezo gikomeye nafashe mu buzima bwanjye no mu mwuga wanjye ,akazi kanjye muri Europe kararangiye ,nakiniye amakipe atandukanye kandi y’ingenzi”

Cristiano Ronaldo nyuma y’ikiganiro n’itangazamakuru arahita yerekeza kuri sitade ya Mrsool Park ,i Riyadh aha abantu ibihumbi bamutegereje.

SRC; Dailymail

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Amalon wari waraburiwe irengero muri 2022, yatangiranye imbaduko 2023

Rwanda: umugabo akomeje kurara yikinisha ijoro ryose kandi afite umugore