Lionel Andrés Messi, kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentina yishimiye bikomeye igikorwa yakorewe cyo kubakirwa ikibumbano( Statue) imbere y’icya Pelé na Maradona.
Lionel Messi wafashije Ikipe y’igihugu ya Argentina gutwara igikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 36 batagitwara. Uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko akomeje gushimirwa bikomeye.
Mu ijoro ryakeye ku kicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru wa Amerika y’Epfo ( CONMEBOL) , habereye umuhango wo gushimira Lionel Messi ibikorwa yafashije Ikipe y’igihugu ye. Ni ibikorwa byaranzwe no gushimira Messi cyane ndetse n’ik
ipe y’igihugu ya Argentina.
Lionel Messi niwe washimiwe cyane maze herekwanwa ikibumbano yakorewe afite igikombe cy’Isi, ni ikibumbano cyubatswe mu nzu ndangamurage ya CONMEBOL iruhande rwahari icya Pelé ndetse na Diego Maradona.
Ni ibintu byanejeje Messi maze mu ijambo yavuze, yavuze ko atigeze arita ibintu nk’ibyo mu buzima bwe.
Messi yagize ati: ” Sinigeze mbirota cyangwa mbitekereza , inzozi zange zari ukwishimira gukora ibyo nakunze nkiri muto, kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga no gukora ibyo nahoze nkunda”.