Pasiteri Antoine Rutatisire yagize icyo avuga ku buhanuzi buvuga ko ariwe ugiye gupfa nyuma ya Theogene.
Abahanuzi batangiye kuvuga ko hari ibindi bitambo bizakurikiraho. Mu bavuzwe harimo na pasiteri Rutayisire Antoine.
Mu kiganiro Pasiteri Antoine Rutatisire yagiranye nimwe muri channel ya YouTube, Rutayisire Antoine yavuze ko adatewe ubwoba n’uko bavuze ko ashobora kuba ariwe ukurikiyeho gupfa.
Akomeza avuga ko n’ubundi atazaramba ku isi nk’umusozi bityo iteka n’iteka azava mu buzima, kandi icyo azi neza urupfu ntabwo ari iherezo ry’ubuzima bwe kuko ari inzira imuganisha mu bugingo buhoraho iteka.
Rutayisire yagize ati” sinibaza impamvu mu bakozi b’Imana bose bari muri Kigali, arijye bahanura bavuga ko nzakurikira Pasiteri Theogen. Nibaza niba arijye uteje satani ikibazo kurusha abandi.”
Pasiteri Rutayisire yakomeje avuga ko aramutse apfuye muri iyi myaka agezemo ntacyo byaba bitwaye, kuba atarapfuye ku myaka 25 akizwa, ntapfe ari muri za 40, ubu ntago aribyo byaba bimuhangayikishije.
Pasiteri Rutayisire avuga ubundi ubuhanuzi Atari ukuvuga ibintu bizaba ibyo ni ubujiji cyane.