Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda, RBC, cyatangaje ko gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano mu gushaka ibisubizo ku ndwara zirimo SIDA, igituntu n’izindi zikomeye bizatuma hafatwa ibyemezo bihamye kandi urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda rugatera imbere kurushaho.
Ikoreshwa ry’ubwenge buhangano [Artifiacial Intelligence] mu nzego z’ubuvuzi mu Rwanda ryatangiye kugaragara cyane mu 2020 ubwo Covid-19 yari iri guca ibintu.
Icyo gihe ryifashishijwe mu guhuza amakuru yavaga ku bantu batandukanye mu gihugu bigafasha inzego zitandukanye gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe.
Mu nama yiga ku gukoresha amakuru ashingiye ku bushakashatsi no gukoresha ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo byo mu ngeri y’ubuzima iri kubera i Kigali kuva kuwa 3-9 Ugushyingo 2023, Kaminuza y’u Rwanda yagaragaje ko abanyeshuri bari gukora imishinga inyuranye hifashishijwe ubwenge buhangano, izatanga ibisubizo ku bibazo bitandukanye by’ubuzima.
Melissa Uwase, umunyeshuri mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza, Koleji y’Ubuvuzi n’Ubuzima, ari gukora ubushaka ku buryo amakuru y’abarwayi banduye agakoko gatera SIDA yakoreshwa mu gushaka igisubizo ku kibazo cy’urubyiruko rudakurikiza inama zo kunywa imiti igabanya ubukana.
Yagize ati “Ndi gukora ku mushinga ujyanye no kureba uko twifashishije amakuru asanzwe ari mu bitaro y’abarwayi banduye agakoko gatera SIDA twifashishije ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano tukabasha kumenya urubyiruko ruri hagati y’imyaka 10 na 24, noneho tukareba ngo ni ba nde muri bo bashobora kuba batabasha gufata imiti uko kwa muganga babibasaba.”
Muzungu Hirwa, we ari gukora ubushakashatsi ku buryo ubwenge buhangano bwafasha kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara, kuko nibura ku munsi usanga abyeyi babiri mu Rwanda bapfa babyara.
Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Icyitegererezo cy’Ubushakashatsi n’ikoranabuhanga mu by’Ubuvuzi, Ass Prof David Tumusiime, yavuze ko abanyeshuri bo muri UR bari gukora ku mishinga yo gukoresha ikoranabuhanga mu gushaka ibisubizo ku bibazo byerekeye agakoko gatera SIDA, igituntu, malaria, ibibazo byibasira ababyeyi n’abana, uko ikoranabuhanga rwakwifashishwa mu guhangana n’indwara zo mu mutwe ndetse n’indwara zitandura.
Iyi gahunda y’imyaka itanu irimo ibice bibiri byashowemo miliyoni 2 z’Amadorali ya Amerika n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Ubuzima, NIH.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’ubuvuzi n’ubushakashatsi, muri NIH, Peter H.Kilmarx, yavuze ko mu myaka itatu bamaze batera inkunga ibigo bitandukanye by’ubushakashatsi muri Afurika, biteze ko amakuru ahari azafasha gutanga ibisubizo ku bibazo by’ubuzima bikunze kwibasira uyu mugabane.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Prof Claude Mambo Muvunyi yatangaje ko amakuru ashingiye ku bushakashatsi n’ikoranabuhanga ari kimwe mu biri gushyirwamo imbaraga ngo bifasha gufata ibyemezo bihamye.
Ati “Twishimira ko amakuru yasesenguwe binyuze mu ikoranabuhanga ari imwe mu ngeri turi gushyiramo imbaraga kugira ngo adufashe mu gushyiraho politiki ziyashingiyeho ariko anafashe mu bisubizo by’ibibazo bihari. Twagize igitekerezo cyiza cyo gushyiraho ibyiciro 15 biri no mu biri RBC, birimo SIDA, malaria, igituntu, indwara zitandura n’ibindi kugira ngo bijye bikoresha amakuru ashingiye ku bushakashatsi kugira ngo hatangwe umusaruro urambye ariko binafasha gushaka ibisubizo by’ahakiri icyuho no guteza imbere ubuzima bw’abaturage.”
Mu myaka irindwi ishize, u Rwanda rwagabanyije indwara ya malaria, iva ku bantu 409 ku bantu 1000, bigera kuri 76 ku bantu 1000 mu mwaka wa 2022.
RBC igaragaza ko mu Rwanda ubwandu bwa SIDA buri kuri 3%, na ho abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida ni 218.314. Ni mu gihe ubwandu bushya bugaragara cyane mu rubyiruko ku kigero cya 35%.