in

Si uguconga ruhago gusa! Umukinnyi wa Liverpool yagaragaye ari umuvugabutumwa w’ijambo ry’Imana

Roberto Firmino si mu kibuga gusa ahubwo yigisha na Bibiriya

Umunya-Brazil ukinira ikipe ya Liverpool, Roberto Firmino Barbosa de Oliveira yagaragaye ari kwigisha ijambo ry’imana.
Umukinnyi ukina nka rutahizamu mu ikipe ya Liverpool yagaragaye ari kwigisha ijambo ry’imana mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Mu ifoto Firmino yanyujije kuri Instagram yigishaga ijambo riboneka muri Bibiriya mu gitabo cya Abaroma igice cya 10: 14-15. Firmino si ubwa mbere yerekanye ko ari umwizeramana ukomeye dore ko n’umwaka ushize ubwo atahamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Brazil yakinnye igikombe cy’isi yanditse ubutumwa bugaragaza agahinda ke yifashishije Bibiriya.

Roberto Firmino si mu kibuga gusa ahubwo yigisha na Bibiriya

Roberto Firmino Barbosa de Oliveira umaze imyaka 7 akinira ikipe ya Liverpool ategereje kuzareba niba azongererwa amasezerano uyu mwaka urangiye dore ko ageze ku mpera z’amasezerano ye. Firmino mu mikino yakiniye Liverpool yatsinze ibitego 107 atanga imipira 78 ibyara Ibitego

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports barabanza mu kibuga batumye ikipe ya Musanze FC yizera amanota y’uyu munsi

Dani Alves kariyeri yo gukina ayirangirije muri gereza kubera irari ry’umubiri yagize ubwo yabonaga inkumi y’ikimero