in

Shyorongi habereye impanuka iteye ubwoba aho umushoferi wari utwaye ikamyo ipakiye inka yaje gusinzira birangira ibarengeje umuhanda – AMAFOTO

Mu muhanda uva Rulindo ugana Kigali habereye impanuka y’ikamyo yari itwaye inka yarenze umuhanda ingonga ipoto y’amashanyarazi.

Iyi kamyo yavaga Rulindo itwaye inka 11 izijyanye ku ibagiro riri Nyabugogo, yageze Shyorongi irenze gato ku biro by’umurenge wa Kanyinya umushoferi wari ufite umunaniro yaje gusinzira maze akanguka imodoka yamaze kurenga umuhanda.

Abandi bantu 2 bari kumwe n’umushofiri batangarije TV1 dukesha iyi nkuru ko umushoferi yaje ananiwe ku buryo bahoraga bamukangura ashaka gusinzira.

Ikimara kurenga umuhanda yagonze ipoto y’amashanyarazi, inka 3 zirangirika zimwe zicika amaguru gusa umushoferi we yavuyemo yanegekaye gusa akivamo yahise acunga abantu ku maso ahita atega indi modoka arigendera.

Umuvugizi wa Police ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere Rene  yemeje aya makuru avuga ko uyu mushoferi agishakishwa kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaba cyateye impanuka gusa avuga ko bikekwa ko ari umunaniro.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Basore mwongeye mwakize! Umukobwa w’umuherwe arashaka umugabo umurongora ndetse akajya anamutekera maze uwo mugabo agahabwa miliyoni 15 buri kwezi

Baje gutegura hanze y’ikibuga! Abatoza ba Al Hilal Benghazi bahagurukanye na Rayon Sports baza mu Rwanda guteragura mu nguni zose umukino bafitanye na Rayon Sports