in

Shitani yazamutse: abantu bishwe n’ubwoba kubera imizimu

Aha ni mu gace kitwa Tororo mu gihugu cya Uganda aho abayobozi barimo kuvuga ko abaturage barimo guhunga bafite ubwoba muri ako gace kubera gutinya imizimu abo baturage bavuga ko batererezwa na bagenzi babo baba bafitanye umubano wa hafi n’abakorana na satani ndetse n’imigenzo yayo bita Illuminati. Aba baturage bavuze ko bari guterwa n’imizimu kuburyo ngo abagore n’abagabo bari kuba abanyarugomo, abana ku ishuri bakagira imyitwarire idahwitse bakirukanwa

Ibi ngo bituma aba baturage bavuga ko bagenzi babo bashobora kuba barayobotse icyo bita Illuminati bashaka ubukire. Umuyobozi umwe wo mu cyaro cyaho cyitwa Wakasiki, Opiaki Opendi Ojwang yavuze ko ako gace katewe n’imizimu.

Uyu muyobozi avuga ko abaturage bo muri aka gace bavuga ko hari bamwe muri bagenzi babo baba baragiye muri Illuminati bashaka ubukire. Yakomeje abwira Daily monitor ko abana batakijya ku ishuri kubera ko iyo bagezeyo bahita baba abanyarugomo maze bakirukanwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yahawe igihano gisekeje n’umugore we mu gicuku

Biratangaje: umugore arashinjwa gutera inda abandi bagore