in

Shema Ngoga Fabrice yiyemeje guhara amafaranga ya CAF agashyirwa mu Iterambere ry’Umupira w’Amaguru

Shema Ngoga Fabrice, umukandida rukumbi uri kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa), yatangaje ko natorwa azegura ku mafaranga ahabwa buri muyobozi w’ishyirahamwe rya ruhago muri Afurika na CAF, akayashyira mu ngengo y’imari y’iterambere ry’umupira w’amaguru.

Aya mafaranga angana na $50,000 ku mwaka, mu gihe cy’imyaka ine akaba $200,000, azajya yunganira ibikorwa bigamije guteza imbere ruhago y’u Rwanda biciye mu bato.

Mu kiganiro yagiranye na RadioTV1, Shema yavuze ko icyamuzanye ari uguteza imbere ruhago ya kinyamwuga kandi icuruzwa, atari inyungu ze bwite. Yibukije ko umupira w’amaguru ari ishoramari ritanga ibyishimo kuri benshi, asaba abawurimo bose gushyira hamwe.

Shema wamenyekanye cyane mu buyobozi bwa AS Kigali, ashimwa n’abakinnyi ndetse n’abakozi b’ikipe kubera uburyo yubahiriza amasezerano kandi akazana ibikombe n’imyanya myiza, yiyemeje gukoresha ubunararibonye bwe mu guteza imbere Ferwafa.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Menya byinshi kuri Thierry Wacu, Umuhanzi ubarizwa mu njyana gakondo utanga icyizere

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO