Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yasezeranyije abakinnyi b’Amavubi ko azakora buri kimwe gishoboka kugira ngo intsinzi iboneke mu mikino y’ishyaka yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.
Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abakinnyi b’Amavubi ku wa Gatatu, tariki 8 Ukwakira 2025, aho bari mu mwiherero bitegura umukino uzabahuza na Benin kuri uyu wa Gatanu. Shema yashimangiye ko afite icyizere mu ikipe, agaragaza ibyishimo byo kubona Mangwende yagarutse ndetse yizeza ko abakinnyi bashya bataje bazahabwa amahirwe mu bihe biri imbere.
Yagize ati: “Nkunda intsinzi kandi nakora buri kimwe cyose ngo tuyigereho, ariko byose bizagerwaho nimwe mukoresheje imbaraga zanyu.”




Yasabye abakinnyi kwitwara neza, avuga ko gutsinda bizafasha guteza imbere isura y’igihugu. Uyu muyobozi yavuze ko umukino wo ku wa Gatanu uzaba ari umunsi ukomeye, igihugu cyose kigahanura amaso kuri Stade. Nyuma yawo, Amavubi azerekeza muri Afurika y’Epfo gukina umukino wa nyuma uzaba tariki 14 Ukwakira 2025.