in

Sheikh ushinjwa uburiganya n’umuyisilamu wari ugiye i Maka ni uko akamuha miliyoni 4 bikaza kuragira uyu mugenzi agarukiye i Dubai, yagize icyo avuga kuri ibyo aregwa n’uwo muyoboke

Sheikh ushinjwa uburiganya n’umuyisilamu wari ugiye i Maka ni uko akamuha miliyoni 4 bikaza kuragira uyu mugenzi agarukiye i Dubai, yagize icyo avuga kuri ibyo aregwa n’uwo muyoboke.

Sheikh Djamiru Murangwa yashyize umucyo ku makuru ya mu vugwagaho ko hari Umuyisilamukazi witwa Muhawenimana Josephine, yavuze ku buriganya yakorewe agahabwa visa y’impimbano abayobozi b’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda babigizemo uruhare.

Josephine yatangarije kimwe mu kinyamakuru ko yakorewe uburiganya agahabwa visa y’impimbano abayobozi b’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda babigizemo uruhare, agaruka by’umwihariko kuri Sheikh Djamiru Murangwa ufite inshingano zo guherekeza abantu bagiye mu Mutambagiro Mutagatifu i Maka.

Uyu mugore yavuze ko yahombye bikomeye kuko yatanze amadolari 6800 arimo ibihumbi 4$ yashyize kuri konti wa Sheikh Djamiru, ikigeretse kuri ibyo aza no gukorerwa uburiganya ahabwa visa y’impimbano

Ikinyamakuru RUBANDA cyaganiriye na Sheikh Djamiru ku bijyanye n’ibyo aregwa.

Yagize ati” Ibisobanuro nyabyo ku kibazo cy’abahadji 2 bagaruriwe ku kibuga cy’indege cya DUBA bari bagiye i Maka gukora Hidja.

Iki kibazo giteye mu buryo bukurikira:

Abo bantu 2 bagize ikibazo cyo kubura visa kuko umubare w’abantu 85 RMC yemerewe wari wuzuye.

Nibwo bansabye kubafasha nk’umuntu bazi ko mfite amakuru unaziranye na companies zo muri Uganda zijyana abantu i Maka, ubwo nababarije company yitwa ASAADAT ikorera muri Kampala, maze bemera kubashakira Visa, babasaba ko buri wese yishyura Amadolari 4000 yo kwishyura visa n’izindi serivisi babakorera i Maka zirimo tents bakambikamo mu minsi bamara ahabera imigenzo ya Hidja, kwishyura imodoka na trains zibatwara bajya banava ahabera imigenzo ya hidja n’ibindi.

Kuko bo batabazi, njyewe nababwiye ko bayashyira kuri compte yanjye kugirango mbyishingire nk’umuntu ubazi, aho kugirango babe ari bo bayaboherereza kandi batabazi, Ibyo numvaga bidakwiye kuko byari kubagora kuzakurikirana ikibazo cyabo.

Babashakiye visa yitwa Mujamalat ihabwa abantu ku giti cyabo ( Individuals), ariko bageze ku kibuga cy’indege cya DUBAI aho bagombaga kwerekeza Jeddah muri Saudi Arabia, nibwo indege ya Saudi Arabia Airlines yanze kubajyana kubera impamvu ntamenye, cyane ko hari abandi 2 nafashije kubahuza n’iyi company ariko abo bandi bo bagendeye kuri iyi visa ubu bari i Maka mu bikorwa bya Hidja, abo bitwa MINANI Seleman na RUKIYA Nasoro.

Nyuma yuko bagize icyo kibazo navuganye n’ababahaye iyo visa bemera ko bazabasubiza frw bari babishyuye angana n’amadolari 7000, kuko umwe yishyuye 4000$yose yasabwaga naho undi yishyura 3000$ akaba yagombaga kuzishyura aburaho 1000$ ageze i Maka.

Icyo nashimangira ni uko nta visa mpimbano zabayeho, ikindi kandi ibyakozwe byari ukubafasha nk’abantu banyitabaje bashingiye ko mfite amakuru ku bibazo bya Hidja.

Nyuma y’iki kibazo Amafaranga yabo 7000$ bombi bari bishyuye VISA ubu bemeye ko bazayabasubiza kandi ndabishingiye ko bazayabona nk’uko ari njye wabahuje.

Asoza agira ati: “Nkaba mbijeje ko bazahabwa amafaranga yabo.”

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Yambara ubusa ku mbuga nkoranyambaga, Isi yose ikubona” Hari umubyeyi wagiriye inama abakobwa biyandarika – VIDEWO

“Atera akabariro ubundi bakamwishyura” Kadaffi Pro yashyize kukarubanda mugenzi w’icyamamare ukora akazi abantu batari bazi (video)