Kuri uyu wa Gatandatu, Shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru igeze ku munsi wa karindwi, aho umukino utegerejwe cyane uzahuza Kiyovu Sports na Bugesera FC kuri Kigali Pelé Stadium guhera saa Cyenda z’igicamunsi. Aya makipe yombi arakurikirana ku rutonde rwa shampiyona, aho atandukanijwe n’amanota atatu gusa, bigatuma uyu mukino uba ingenzi kuri buri ruhande.
Amakipe yombi arimo guhangana n’ibihe bikomeye. Kiyovu Sports imaze imikino itanu yikurikiranya idatsinda, ikaba ifite amanota atatu gusa, yose ikuye ku mukino wa mbere wa shampiyona ubwo yatsindaga AS Kigali. Nyuma y’uwo mukino, yatsinzwe imikino itanu yose yakurikiyeho. Ku rundi ruhande, Bugesera FC nayo ifite amanota atatu gusa, ikaba yayakuye ku kunganya na Amagaju FC, Etincelles FC, na Gasogi United. Ibi bituma uyu mukino uhabwa agaciro gakomeye, kuko ikipe izatsinda izaba ikuyeho igitutu cy’iminsi myinshi yo gutsindwa.
Uretse guhangana bashaka amanota atatu, uyu mukino ufite ubusobanuro bwihariye kubera Haringingo Francis, umutoza wa Bugesera FC wahoze atoza Kiyovu Sports. Yavuye muri Kiyovu nabi mu mpera z’umwaka ushize, nyuma yo kubura igikombe cya shampiyona ku munota wa nyuma, ibintu byateje umwuka mubi hagati ye n’abayobozi ba Kiyovu. Uyu mukino ugiye kuba uraba nk’isuzuma ry’ubushobozi bwe bwo kwihimura ku kipe yahoze ayoboye.
Muri iki Cyumweru, Kiyovu Sports yabonye umufatanyabikorwa mushya, Gorilla Coffee, uzayiha miliyoni 67 Frw mu gihe cy’umwaka umwe. Aya masezerano yatanze icyizere ku bafana b’Urucaca ko ikipe yabo ishobora kuzahuka mu bihe bikomeye imazemo iminsi.
Mu mateka y’imikino iheruka guhuza aya makipe, Bugesera FC ntabwo ikunze kugora cyane Kiyovu Sports. Mu mikino itanu iheruka, Kiyovu yatsinzemo ibiri, Bugesera itsinda umwe, naho indi ibiri irarangira amakipe anganya. Ibi byongera amahirwe kuri Kiyovu, ariko ibihe bibi irimo bituma byose biba agatereranzamba.
Uyu mukino wa Kiyovu Sports na Bugesera FC urakurikirwa n’indi mikino iteganyijwe kuri uyu munsi wa karindwi. Saa 12:30, Vision FC iri gukina na Marine FC bageze Ku munota 34′ Vision FC iyoboye umukino n’ibitego 2 batsinzwe na Onesime. Saa Cyenda, Rutsiro FC izakira Gasogi United, naho Muhazi United yakire Mukura VS.
Bitewe n’imyiteguro y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri kwitegura CHAN, hari imikino yasubitswe. Iyi mikino yasubitswe irimo AS Kigali vs Police FC, Rayon Sports vs Etincelles FC, na Musanze FC vs APR FC, kubera ko aya makipe y’i Kigali afite abakinnyi benshi bahamagawe mu ikipe y’igihugu.