in

Shampiyona ya basketball mu Rwanda : REG yannyuzuye Inspired Generation.

Ku munsi wejo hashije tariki ya 9 Gashantare 2024 nibwo hari hateganyijwe itangira rya Shampiyona ya basketball mu Rwanda.

Mu mikino yagombaga gufungura wari umukino waruteganyijwe kw’isaha ya saa 18h00 warugiye guhuza REG BBC na Inspired Generation ndetse nuwaruteganyijwe i saa 20h00 wariguhuza APR BBC na Kepler BBC yagombaga Kubera munzu y’imikino (Gymnasium)ya LYCEE DE KIGALI

iyi mikino yose yatangiye ikerereweho gato ugereranyije n’amasaha yari yateganyirijwe.

kwikubitiro ikipe ya REG BBC na Inspired Generation nizo zabanje mukibuga mu mukino warangiye REG BBC itsinze Inspired Generation amanota 92 kuri 43

ni umukino worohere REG BBC cyane kuko wabonaga ko urwego rw’ikipe bari guhangana ruri hasi ugereranyije nayo, ibi byanayifashije no kwegukana agace kambere ku manota 24 kuri 13 ndetse agace ka Kabiri igatsinda ikipe ya Inspired Generation itageze no ku manota 10, kuko karangiye REG BBC itsinze Inspired Generation amanota 14 kuri 7 . ubwo Igice cya mbere cy’umukino kiba kirangiye ikipe ya REG BBC iyoboye umukino n’amanota 38 kuri 20 ya Inspired Generation.

Agace ka gatatu ikipe ya REG BBC yinjiranye imbaraga nyinshi ndetse inspired Generation igerageza kwihagararaho ariko biranga birangira nubundi REG BBC yegukanye aka gace ku manota 25 kuri 14, bahise binjira mu gace ka Kane ikipe ya Inspired Generation yari hasi cyane byanatumye ikipe ya REG BBC igatsinda biyoroheye amanota 29 kuri 9 harimo ikinyuranyo cya amanota 20 umukino urangira REG BBC ibonye itsinzi y’amanota 92 kuri 43.

Abakinnyi bitwaye neza hagati ya REG BBC na Inspired Generation.

• SHYAKA Olivier ukinira REG BBC yatsinze amanota menshi 21
• UWITONZE Justin ukinira REG BBC yatsinze 17
• Umeadi Emmanuel ukinira Inspired Generation yatsinze 16
• Umeadi Emmanuel yakoze rebounds nyinshi yakoze 11
• Mukengerwa Benjamin ukinira REG BBC yatanze imipira (Assists) 5 ivamo amanota.
• Umeadi Emmanuel yatanze imipira 2 ivamo amanota.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntabwo yari kwisondeka ! Rusine Patrick yerekanye umukunzi we

Shampiyona ya basketball mu Rwanda : APR BBC itangiye Shampiyona isya itanzitse