Shakira yemeje ko Pique atashyize ingufu nyinshi mu mibanire yabo y’igihe kirekire kuko yitaga ku bana babo bombi wenyine mu gihe uyu mugabo yakinaga umupira muri FC Barcelona. Yavuze ko atabashije kubaho ubuzima “bwo kwimuka” yahoragamo mbere y’uko bahura.
Shakira yabwiye Elle ati “Nk’umukinnyi wumupira wamaguru, yashakaga gukina no gutwara ibikombe kandi ngomba kumushyigikira.Ndashaka kuvuga ko umwe muri twe yagombaga kwigomwa, sibyo? Yari guhagarika amasezerano yagiranye na Barcelona akimukira muri Amerika tukabana, aho nakoreraga, cyangwa njyewe nkabikora.”
byari igitambo cy’urukundo kureka akazi kange nkaza nkamusanga muri Espagne aho yakinaga mu gihe we atari kwemera kureka gukina ngo ature muri America ariko yaremeye amwihambiraho. Ndabyishimira, abana banjye bafite mama mwiza ubu, kandi mfitanye ubucuti butangaje nabo.”
Uyu muhanzikazi amaze amezi make atandukanye na Pique gusa bivugwa ko yafashe uyu myugariro ari kumuca inyuma.