in

Shakira yagaruye ‘Hips Don’t Lie’ mu bitaramo bye byo muri Amerika mu rwego rwo guha agaciro abagore

Umuhanzikazi w’icyamamare ukomoka muri Colombia, Shakira, yatangaje ko agiye kongera mu bitaramo bye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika indirimbo ye izwi cyane yitwa Hips Don’t Lie, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 imaze isohotse.

Ibi bitaramo bizatangira ku wa 13 Gicurasi 2025 i Charlotte muri Leta ya North Carolina, bikazenguruka Amerika na Kanada. Shakira yavuze ko ibi ari ibitaramo bidasanzwe kuko azafatanya n’abahanzi bakomeye nka Wyclef Jean, Alejandro Sanz na Pitbull, ndetse hakazaba hari imyambaro 13 itandukanye n’udushya dukomeye.

Nk’uko ikinyamakuru EW.com kibitangaza, Shakira yavuze ko iyi ndirimbo yari hafi kutasohoka, ariko ayishyiraho nyuma yo kurota inzozi zimusaba gufatanya na Wyclef Jean.

Yasoje avuga ko aya ari amahirwe yo kwereka isi ko “abagore batagomba kurira” ahubwo bagomba kwishimira ubuzima

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Diddy” mu Rukiko: Ibyaha bya Gufata ku Ngufu no Gucuruza Abagore byamushyize mu rwoba

Bayern Munich na FC Barcelona Ziri Kurwanira Umukinnyi

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO