Abinyujije mu ndirimbo ye nshya, Shakira yongeye kwibasira Gerard Piqué batandukanye anamwibutsa ko amurenzeho, ndetse ko atazigera yongera kubona umugore nkawe.
Hashize amezi 7 gusa umuhanzikazi Shakira atandukanye na Gerard Pique bari bamaranye igihe kinini, ndetse banafitanye abana babiri b’abahungu. N’ubwo iki gihe gishize, birasa nk’aho uyu muhanzikazi agifite igikomere yatewe n’uyu mugabo wahoze ari umukinnyi wa ruhago ukomeye.
Nyuma y’aho Shakira yakoze indirimbo yibasira Pique mu mpera z’umwaka wa 2022, kuri ubu yakoze mu nganzo yongera kumwibasira bundi bushya avuga ku agahinda yamuteye ndetse anamwishongoraho ko amurenzeho, atari akwiriye gukundana nawe.
Mu ndirimbo ye nshya Shakira yakoranye na DJ Bizarrap bise ‘ #53 Music Session’, uyu muhanzikazi yumvikanye yibasira Pique. Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo yagize ati: ”Wansize mu gihirahiro, waransebeje n’abaturanyi baranseka n’itangazamakuru rirabimenya rinkomangira rimbaza niba koko ari ukuri. Ese agahinda wanteye ntabwo kagutera mu nzozi?”.
Shakira kandi yanishongoye kuri Pique amwibutsa ko amurenzeho.
Shakira yakomeje aririmba ati: ”Wari uzi ko nunsinga bizaba bindangiranye, ariko ndeba ndacyari hano. Bigeze kukumbuza sinabyitaho, ariko ubu nibwo nabibonye ko nkurenzeho ntabwo wari unkwiriye. Uzanshakira mu bagore bose uzahura nabo, ariko ntabwo uzigera ubona umeze nkanjye”.
Pique na Shakira bari bamaranye imyaka 12 banafitanye abana babiri.
Ikinyamakuru Hollywood Life cyatangaje ko iyi ndirimbo nshya ya Shakira yiganjemo amagambo yibasira Gerard Pique babanye imyaka 12, gusa amenshi muri aya magambo ni amwereka ko amurenzeho. Iyi ndirimbo isohotse hashije iminsi mike Shakira atangaje ko yashenguwe no kumenya ko Pique yamucaga inyuma ubwo bari bakiri kumwe.