Mbabazi Shadia uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo yaraye yifatiye ku gahanga abakobwa bagejeje imyaka 30 batarabyara cg ngo bashake abagabo ,abiyama kudakomeza ku mwita umukecuru cyangwa ngo bishimire umwaka mushya.
Ibi Shaddyboo yabivuze ubwo yari mu kiganiro cy’imbonankubone (live) ku rubuga rwa instagram n’umukobwa w’inshuti ye magara Aline , usanzwe uzwi nka Muchomante wibera muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Shaddyboo ubwo yari mu kiganiro yahishuye ko abantu batagakwiye kwishimira umwaka mushya ,cyane ko uretse ngo kuba abantu bishimira umwaka mushya , ari nako imyaka bafite nayo iba yiyongera kuburyo bitakabaye ibintu byo kwishimira ,ndetse ko binabaye byiza babikuraho.
Aha Shaddyboo yahise avuga ko atumva impamvu abantu bakunze kumubwira ko ashaje nyamara ,mu byukuri azi neza ko afite icyo asazanye, yagize ati: “Hari impamvu ndakujije,, abana ndabakujije ,,, you know ,ntago ngira depression ariko noneho wa muntu tungana (araseka) attention”
Yakomeje agira ati:” Ntago ngiye kubacyurira by the way! namwe erega muransaza sometimes ,muba muncotora ngo ndashaje , ngo urumva je sais pas ,, chry sawa ,, njye ndabizi ko mfite 30 ariko umwana wa mbere,, uhm hari imyaka yujujemo tuh ariko se nk’abantu tungana nta mwana baragira nabo banyita umukecuru koko!?”