Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023, mu bihugu bitandukanye ku Isi yose, benshi bategerezanyije amatsiko umunsi w’abakundana uzwi nka Saint Valentin.
Shaddy Boo mu rwego rwo gufasha abakunda kwishimira umunsi wabo, yateguye impano zo kubajyana mu gitaramo afite ku Gisenyi kizabera mu bwato mu kiyaga cya Kivu ku wa 25 na 26 Gashyantare 2023.
Shaddy Boo yavuze ko mu rwego rwo kwishimana n’abakundana, ariyo mpamvu we n’abo bafatanyije bahisemo gukora ibintu nk’ibi ndetse by’umwihariko akaba yarageneye impano z’amatike 20 ku bakundana bafite inkuru nziza ijyanye n’urukundo.
Ati ‘‘Turi mu kwezi k’urukundo, rero twahisemo kudabagiza abakundana tubajyana ku mazi. By’umwihariko njye nzatanga amatike 20 kuri couple zifite inkuru nziza kurusha izindi.’’