Shaddyboo nyuma yo kubona abakinnyi bahamagawe mu Amavubi ntakigenda nawe yahise apanga ikipe ye Yaba Slay Queen ngo bakagombye kuba ari bo bakinira u Rwanda
Umunyamideri akaba n’umwe mu bantu bakurikirwa na benshi hano mu Rwanda Mbabazi Shadia ‘Shaddyboo ‘ yakoze agashya apanga abakinnyi 11 bagakwiye kubanza mu kibuga agendeye ku bakinnyi bahamagawe mu Amavubi mu kanya gashize.
Mu masaha macye ashize nibwo umutoza Gerard Buscher yahamagaye abakinnyi bagomba kuzifashishwa ku mukino u Rwanda ruzakinamo n’ikipe ya Senegal usoza itsinda u Rwanda rwari ruri kumwe na Benin, Mozambique ndetse na Senegal.
Nyuma yo guhamagarwa kw’aba bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, umunyamideri Shaddyboo yaje guhita apanga abakinnyi 11 b’aba Slay Queen bakagombye kubanza mu kibuga.
Mu izamu: Kate Bashabe
Ba myugariro: Muyango, Sherina, Didy D’Or Queen
Abo hagati: Miss Vanessa, Miss Pamela, Miss Gisabo
Ba rutahizamu: Ange B, Miss Cadette, Shaddyboo