Umunyamidelikazi ukomeye mu Rwanda, Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy boo yongeye gushyiraho post kuri Instagram nyuma yo gusiba izo yari yarashyizeho zose.
Ejo ubundi hashize nibwo Shaddy Boo yasibye ibintu byose yari afite ku rukuta rwe rwa Instagram, ibintu byatumye abasesenguzi bavuga ko ashaka kongera kuvugwa.
Nyuma yo kumara amasaha make Instagram ya Shaddy Boo ntakintu kiriho yongeye gushyiraho ikintu.
Mu masaha abiri ashize nibwo Shaddy Boo yongeye gushyiraho post, yashyizeho post ivuga ko amasengesho ye yose ari kuyerekeza kuri Yvan Bravan urembye.
Kuri iyi post, Shaddy Boo yashyizeho ifoto ya Yvan Bravan maze arenzaho amagambo agira ati: “Amasengesho yange yose yerekeye kuri Yvan Bravan.”