Mu bitangazamakuru bitandukanye hamaze iminsi havugwa inkuru yakoze ku marangamutima ya benshi y’umwana w’imyaka 12 n’uw’irindwi b’umuryango wo mu mu karere ka Gasabo, bari kwibana bonyine nyuma yuko ababyeyi babo bombi bafunzwe.
Uherutse gufungwa ni mama wabo wafunzwe azira amafaranga 1,000 Frw y’umutekano yari yabuze nkuko bivugwa n’abaturanyi, iyi nkuru Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo yamukoze ku mutima, maze yemera kwishyurira uyu mubyeyi amafaranga y’umwaka wose kugira ngo bamureke asange abana be.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter witter Shaddy Boo yatangaje ko yemeye kwishyurira uyu mubyeyi amafaranga y’umwaka wose.

None se ibyo bisambo byarekuye uwo mubyeyi,cyangwa byinangiye kubera isoni?
Shady boo Imana imuhe umugisha