in

Shaddy Boo yababajwe bikomeye cyane nuko umusifuzikazi Salima Mukansanga yakuwe mu basifuzi bazasifura CAN maze amakosa ayashinja abanyamukuru b’imikino

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga. Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo yababajwe bikomeye cyane no kubona Salima Mukansanga yakuwe ku rutonde rw’abasifuzi bazasifura igikombe cy’Africa (CAN) maze amakosa ayashinja abanyamukuru b’imikino.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, Shaddy Boo yagize ati “Muri CAN u Rwanda ruzahagararirwa na Samuel Uwikunda mugihe abanyamakuru bakoresheje uko bashoboye barwanya SALIMA MUKANSANGA none babigezeho ntabwo azaduhagararira.”

Yakomeje agira ati “Abanyamakuru bigize utumana iyo bashaka kukwicira izina bararyica , nkaho bo bashoboye uretse umunwa gusa na magambo yo kwica ejo hazaza hahandi muhimba ibihuha.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Burya koko agahinda gashira akandi aribagara! Ikipe ikomeye cyane hano mu Rwanda yarezwe muri FIFA irangije iratsindwa none igiye guhura nuruva gusenya rwitwaje ishoka

RIP Neema: Hasotse inkuru mbi cyane ku bakunzi b’itsinda rya Symphony Band