in

Serumogo Ali ukomeje kwigaragambya mu ikipe ya Kiyovu Sports ashobora gusimburwa n’undi mukinnyi ufite impano idasanzwe

Serumogo Ali umaze iminsi yaranze gukora imyitozo mu ikipe ya Kiyovu Sports ashobora gusimburwa na Iradukunda Eric uzwi nka ‘Radu’ mu gihe cyose atagaruka vuba.

Hashize iminsi Serumogo Ali atangarije Radio Voice of Africa ko ari umukinnyi wigenga udafite ikipe nyuma yaho ibyo uyu musore yemeranyije n’ikipe ya Kiyovu Sports batabimuhaye akavuga ko ubu ikipe yose yamushaka yamuvugisha akaba yayerekezamo.

Nyuma yo gutangaza ibi ikipe ya Kiyovu Sports yabyamananiye kure, ivuga ko Serumogo Ali ameze neza kandi bamuganirije bakumvikana igihe bazamuhera ibintu bamwemereye, gusa kuva icyo gihe iyi kipe yatangaza ibi ntabwo Serumogo aragaruka mu myitozo. Abakurikirana imbuga nkoranyambaga za Serumogo Ali cyane cyane Whatsapp ye, aheruka gushyiraho akantu kavuga gati” Nibikemuka nzagaruka.” bivuze ko yamaze gufata umwanzuro.

Serumogo Ali nyuma yo kwerekana ko kugaruka bigoye kandi iyi kipe ishaka umukinnyi ukina yugarira izamu ariko anyuze ku ruhande rw’iburyo, yahise ibona Iradukunda Eric uzwi nka Radu. Uyu musore wari umaze igihe kigera ku mezi 6 agakina, amaze iminsi akorera imyitozo muri Kiyovu Sports kandi iyo umurebye ubona ko ameze neza yafasha Kiyovu Sports nubwo atageza ku rwego Serumogo Ali yari agezeho.

Iradukunda Eric ‘Radu’ yakiniye amakipe menshi hano mu Rwanda kandi akomeye arimo isonga FC yasenyutse, AS Kigali, Rayon Sports ndetse na Police FC.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kylian Mbappe ashobora kuva muri PSG akigendera

AMAFOTO: Amandah Darling ntibyamutwaye igihe kinini ngo yongere kujya mu rukundo bwa kabiri