Sergio Ramos wakiniye akanabera kapiteni ikipe y’igihugu ya Espagne kuva mu myaka 21 ishize, yafashe icyemezo cyo gusezera burundu gukinira iyi kipe.
Uyu myugariro w’ikipe ya Paris St-Germain, w’imyaka 36, ni we mukinnyi wakiniye Espagne imikino myinshi kurusha abandi. Afatwa nk’umukinnyi w’ibihe byose muri iyi kipe y’Igihugu kuko yayikiniye imikino 180, mu ikipe nkuru ndetse n’imikino 15 mu makipe y’abato
Ramos yatangaje ko yafashe icyo cyemezo nyuma yo kuganira kuri telefone n’umutoza mushya De la Fuente, wasimbuye Enrique nyuma yuko Espagne isezerewe na Maroc muri kimwe cy’umunani cy’imikino y’igikombe cy’isi.
Ati “Muri iki gitondo nibwo nakiriye telefone iturutse ku mutoza wacu mushya, ambwira ko ntari mu mibare ye ndetse ntazigera nyibamo. Bigendanye n’urwego rw’ibyo natanga, nzakomeza gukora akazi kanjye.”
“Ndicuza cyane kuba uru rugendo rugeze ku iherezo kandi narifuzaga ko rusoza neza ndetse rufite n’icyanga, kubera ibyo twagezeho turi kumwe n’ikipe y’igihugu. Ndizera ko urugendo rwanjye rugeze ku iherezo kubera ko atari imyaka, ahubwo urwego rw’imikiniro ndiho rudahuye n’urwo ikipe y’igihugu yifuza.”
Mu mikino yose uko ari 180 yakiniye Espagne ari myugariro wayo, yayitsindiye ibitego 23. Usibye kuba yarayitsindiye yayifashije kwegukana ibikombe bibiri by’u Burayi, icya 2008 na 2012, anatwarana nayo Igikombe cy’Isi cya 2010.