Ikipe y’igihugu ya Senegale itangiye imikino y’igikombe cy’Isi itsindwa Ibitego bibiri ku busa n’Ubuhorandi.
Ni umukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba uber kuri Al Thumam Stadium
Abakinnyi bari babanjemo ku mpande zombi:
Senegal XI (4-3-3): E. Mendy; Sabaly, Cissé, Koulibaly, Diallo; Kouyaté, N. Mendy, I. Gueye; I. Sarr, Dia, Diatta.
Ubuhorandi XI (5-3-2): Noppert; de Ligt, van Dijk, Aké; Dumfries, Berghuis, F. de Jong, Blind; Gakpo; Janssen, Bergwijn.
Senegale niyo yatangiye yataka kuko ku munota wa mbere gusa yari yabonye koroneli ya mbere ariko bayiteye abasore bu Buhorandi bakiza izamu.
Ubuhorandi nabwo bwahise bukanguka kuko ku munota wa gatatu gusa bwahushije igitego.
Senegale yakomeje kwataka binyuze ku basore nayo nka Diatta na Mendy ariko amahirwe yo gutera mu izamu akabura.
Ku munota wa 40 Ismail Sarra wa Senegale yazamukanye umupira wenyine awuteye mu rubuga rwa mahini Virji w’Ubuhorandi aragoboka.
Igice cya mbere cyarangiye impande zombi zinganya ubusa ku busa.
Igice cya kabiri cyatangiye Ubuhorandi aribwo buri hejuru kuko ku munota wa 50 Virjir yahushije igitego ubwo yateraga umutwe umupira ugaca hejuru y’izamu.
Senegale nayo yanyuzagamo igasatira ariko Diatta abina ntayibyaze umusaruro.
Ku munota wa 60 Ubuhorandi bwakoze impinduka havamo Janseen hinjiramo Depay mu rwego rwo kongerera ubusatirizi imbaraga.
Ku munota wa 65 Cisse wa Senegale yahushije igitego ubwo yateraga ishoti riremereye ariko Noppert umuzamu w’Ubuhorandi akawukuraho ukarenga.
Aliu Cisse utoza Senegale yongeye gukora impinduka ubwo yakuragamo Kouyate warugize ikibazo cy’imvune agashyiramo
Ubuhorandi bwabonye igitego cya mbere ku munota wa 84 gitsinzwe na Gakpo akoresheje umutwe ku mupira mwiza yarahawe na De Light.
Senegale yabaye nki kanguka itangira gushakisha igitego cyo kwishyura ariko Noppert umuzamu w’Ubuhorandi akababera ibamba.
Umusifuzi yongeyeho iminota umunani yinyongera nyuma y’uko 90 isanzwe yar ‘irangiye.
Senegale yajwe gutsindwa igitego cya kabiri ku makisa ya Mendy bateye umupira akawukubita ibimfunsi awuha umukinnyi w’Ubuhorandi umukino urangira Ari Ibitego bibiri by’Ubuhorandi ku busa bwa Senegale.