Mu mukino wahuje ikipe y’Igihugu ya Senegal n’iy’u Rwanda wabereye muri Senegal, Senegal yatsinze u Rwanda ku manota 81 kuri 58, ikomeza kwerekana imbaraga n’ubuhanga bukomeye muri Basketball yo ku rwego mpuzamahanga. U Rwanda rwagerageje kwitwara neza mu gace ka mbere ariko biba ibyubusa, aho rwatsinzwe ku manota 20-17. Gusa, mu gace ka kabiri, Senegal yongereye umuvuduko itsinda amanota 23-14, bituma ikomeza kuyobora umukino.
Igice cya gatatu cyagaragayemo ikinyuranyo kinini, aho Senegal yatsinze amanota 21 mu gihe u Rwanda rwabonye amanota 10 gusa. Mu gace ka nyuma, u Rwanda rwagerageje kongera imbaraga , ariko ntibyabahiriye, kuko amakipe yombi yatsinze amanota 17-17, ariko ikinyuranyo cyari cyamaze gushyirwaho cyari kirekire bihita biba amanota 81-58.
Amafoto y’ibyaranze umukino










