in

Senegal inize Ecuador ihita ibona n’itike ya 1/8 mu gikombe cy’isi

Senegal itsinze Ecuador Ibitego bibiri kuri kinwe mu mukino wanyuma wo mu itsinda A mu gikombe cy’Isi.
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Ecuador:

Kalidou Koulibaly utinze igitego cy’itsinzi

Ecuador XI: Galindez, Preciado, Torres, Hincapie, Estupinan, Franco, Caicedo, Plata, Estrada, Valencia.
Umukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’imwe ubera kuri Khalifa International Stadium.
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Senegal:
Senegal XI: Mendy, Sabaly, Koulibaly, Jakobs, Diallo, Ciss, P. Gueye, Ndiaye, I. Gueye, Sarr, Dia.
Aliou Cisse utoza Senegal

Senegal yatangiye ishaka gutsinda igitego hakiri kare kuko ku munota wa 2 Ganna Gueye yahushije igitego kidahushwa ubwo yahabwaga umupira wenyine akawutera hanze y’izamu.
Ku munota wa 6 Senegal yongeye guhusha igitego ubwo Sarr yazamukanaga umupira acenga ariko awutera hanze.
Ecuador nayo yaje kugerageza gutsinda igitego ubwo babonaga kufura ku munota wa 9 ariko Valencia awutera nabi.

Iliman Ndiaye wa Senegal yongeye guhusha igitego ubwo yateraga umupira ku munota wa 11 ariko myugariro wa Ecuador akahagoboka.
Ismaila Sarr wa Senegal yongeye guhusha igitego ku mupira muremure yatereye hanze y’urubuga rw’amahina ariko awutera hejuru y’izamu.
Senegal yashakaga igitego cyane ku munota wa 36 Ismael Sarr yateye kufura Ciss ashyize ku mutwe awutera hejuru y’izamu rya Ecuador.
Mu minota 40 y’igice cya mbere Senegal byibuze yarimaze gutera amashoti 10,atatu muriyo akajya mu izamu mu gihe Ecuador yo yari yateye amashoti abiri gusa ntanarimwe rijya mu izamu .
Abakinnyi ba Senegal bisihimira igitego

Ku munota wa 42 Senegal yabonye penaliti ubwo Hincapie wa Ecuador yategaga Ismaila Sarr.
Ismaila Sarr yateye neza penaliti Senegal iba ibonye
igitego cya mbere.

Senegal yari yacumbitse imbere y’izamu rya Ecuador Iliman Ndiaye yateye umupira ashakisha Sabaly ariko aba mugufi umupira ntuyawugeraho.
Igice cya mbere cyarangiye Senegal ariyo ir’imbere n’igitego kimwe ku busa bwa Ecuador.
Ecuador yatangiye igice cya kabiri ishaka kwishyura cyane kuko byibuze yageze imbere y’izamu inshuro zirenze eshatu hagati y’umunota wa 45 na 50 ariko Mendy ufatira Senegal akitwara neza.
Senegal ku munota wa 60 yabonye kufura ariko Jakobs ayiteye ayitera mu maguru ya bamyugariro ba Ecuador.

Ismaila Sarr yishimira igitego

Ecuador yaje kubona kufura ku munota wa 66 bayiteye Dia wa Senegal awushyira muri koroneli.
Gonzalo Plata yateye koroneli maze Moise Caicedo wa Ecuador atsida igitego cya mbere biba bibaye kimwe kuri kimwe.
Senegale itacitse intege yaje gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Kalidou Koulibaly ku mupira yarahawe n’umukinnyi wa Ecuador.
Wari umukino w’ishyaka ryinshi ku mpande zombi

Senegal yongeye guhusha igitego ku munota wa 80 ubwo Bamba yateraga ishoti riremereye ariko rigaca hanze y’izamu.
Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye umusifuzi yongeraho iminota 6 y’inyongera.
Iminota Itandatu y’inyongera Senegal yahatswe cyane ibasha kwihagararaho umukitno urangira itsinze Ibitego bibiri kuri kimwe ihita ibona n’itike ya 1/8.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba uri umuntu w’igitsinagabo ukaba ukoresha ibinini byongera ubushake kakubayeho

Ubuyobozi bwa Kiyovu sport bwongeye gusetsa abantu benshi kubera umutoza w’iyi kipe