Umuzamu Rwabugiri Umar na Sekamana Maxime usatira izamu aciye mu mpande bakomeje gusaba ikipe ya Police FC ngo ibasinyishe ku buntu ntizagire amafaranga ibaha yo kubagura.
Mu mwaka ushize w’imikino Rwabugiri Umar yakiniraga Police FC, mu gihe Sekamana Maxime we yakiniraga Rayon Sports aho yari ayimazemo imyaka itatu.
Mu isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mu mpeshyi y’uyu mwaka Rwabugiri Umar na Sekamana Maxime ntabwo bagize amahirwe yo kubona ikipe nshya cyangwa ngo bongererwe amasezerano, kuri ubu bombi nta kipe bafite.
Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Rwabugiri Umar na Sekamana Maxime bamaze igihe bakorera imyitozo mu ikipe ya Police FC bakaba barasabye ubuyobozi ko bwabasinyisha kugira ngo umwaka w’imikino wa 2022-2023 utazabapfira ubusa.
Aba bakinnyi bombi barifuza gusinyira Police FC muri Mutarama 2023 maze bakayikinira imikino yo kwishyura (Phase Retour), bakaba bifuza gusinya amasezerano y’amezi atandatu.
Kugeza ubu biragoye ko Police FC yasinyisha aba bakinnyi kuko imyanya bakinaho iriho abandi benshi, igishoboka ni uko Mukura Victory Sports ishobora kuzabasinyisha kuko yagiranye nabo ibiganiro.
Rwabugiri Umar yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, Mukura Victory Sports, Musanze FC na Police FC, mu gihe Sekamana Maxime yakiniye APR FC igihe kinini anakinira Rayon Sports imyaka itatu.