Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gutitiza amakipe hano mu Rwanda nyuma yo kugenda isinyisha abakinnyi yagendaragaho kugirango izabifashishe umwaka utaha w’imikino.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Kamena 2023, ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwabyukiye ku bilo bashaka uko basinyisha abakinnyi batandukanye. Mu bakinnyi iyi kipe yasinyishije harimo Mitima Issac wongereye amasezerano ndetse na Serumogo Ally.
Iyi kipe ya Rayon Sports byavugwaga ko yavuye mu rugamba rwo gukomeza kuganira na Sebwato Nikolas wari umuzamu w’ikipe ya Mukura Victory Sports kubera ko byavugwaga ko yamaze kongererwa amasezerano ariko ntabwo ari ko biri.
Ku munsi wo kuwa Kane tariki 22 Kamena 2023, nibwo mu itangazamakuru havuzwe ko Sebwato Nikolas yamaze gusinyira ikipe ya Mukura Victory Sports bigizwemo uruhare na Nizeyimana Olivier wayoboraga FERWAFA ndetse akaba afite ibikorwa bya Bizinesi mu karere ka Huye. Aya makuru twaje gutohoza neza dusanga Sebwato kugeza ubu nta mukono arashyira ku masezerano.
Amakuru YEGOB ikura kubari hafi ya Sebwato Nikolas avuga ko uyu muzamu kugeza ubu nta kipe afite ndetse ikipe ya Rayon Sports yamaze kumumenyesha ko kuwa mbere w’icyumweru gitaha agomba kuza gusinya amasezerano y’imyaka 2 agahabwa Milliyoni 12 kereka Mukura Victory Sports nikora ibidasanzwe muri iyi wikendi, naho uyu mukinnyi yamaze kumvikana na Gikundiro.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kandi ibiganiro n’abakinnyi batandukanye bakomeye barimo Niyonzima Olivier Sefu, Nshimiyimana Ismael Pitchou, Bigirimana Abedi ndetse n’abandi bakinnyi bakomeye bakomoka hanze y’u Rwanda kandi amakuru ahari avuga ko icyumweru gitaha iyi kipe iratangira kubashyira ahagaragara binyuze kumbuga nkoranyambaga z’ikipe.