in

Sanze Eleda: “KINGURA” ni indirimbo nshya itanga igisubizo mu bihe bikomeye

Umuhanzi wa Gospel, Sanze Eleda, yashyize hanze indirimbo nshya yise “KINGURA”, igihangano avuga ko gishingiye ku mpano yihariye Imana yamuhaye kandi agaharanira kuyikoresha mu nyungu z’abamwumva.

Avuga ko izina “KINGURA” rifite ubusobanuro bwimbitse, rikaba risobanura ko mu buzima bwa buri munsi umuntu ahura n’ibimugerageza byinshi, ariko igihe cyose hari Ufite ibisubizo by’ibibazo byose. Yagize ati: “Isaha iyo igeze, iyo akomanye ku rugi ugakingura, aguha ibisubizo by’ibyo wari wabuze, wowe cyangwa undi wese wayumva.”

Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bushimangira ko mu bihe byose umuntu aba acamo, yaba ari ibihe bikomeye cyangwa se ibimuvunnye atazi uko abisohokamo, hari Imana ibasha kubihindura igihe cyose umuntu ayizeye by’ukuri. “Ni ubutumwa bwo kwereka abantu ko hari Uwabavunjira, akabahindurira ubuzima igihe bamwizeye,” nk’uko Sanze Elade yabivuze.

N’ubwo urugendo rwo gukora iyi ndirimbo rutigeze rubura inzitizi, cyane cyane izishingiye ku mikoro kugira ngo igihangano kibe cyujuje ireme rikenewe, Sanze Eleda ashimangira ko akora uko ashoboye kandi afite icyizere ko igihe kizagera ibyo bibazo bikarangira.

Mu kureba aho umuziki wa Gospel ugeze mu Rwanda, Sanze Eleda asanga hari intambwe nziza imaze guterwa. Ati: “Ugereranyije n’igihe cyahise, indirimbo za Gospel ziri ku rwego rushimishije. KINGURA izakomeza kuzuza ahabandi batageze, cyane cyane mu ruhande rwo gusobanurira abantu imikorere y’Imana.”

Kuri we, gukora indirimbo nshya bituma abona impinduka zigaragara haba mu miririmbire no mu buryo bw’imyandikire, ariko cyane cyane mu by’umwuka. Yagize ati: “Iyo nanditse indirimbo nshya cyangwa nyisohoye, mba numva ko nanjye ubwanye ndushaho kumva no kwizera ibyo mpaye abandi.”

Mu by’ahazaza, Sanze Eleda afite gahunda yo gukomeza kwandika no gusohora indirimbo nyinshi zinoze, kandi akora byose yiringiye imbaraga z’Imana.

Reba indirimbo KINGURA  unyuze hano 

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Rwanda Premier League 2025/2026: Ibirori bya Ruhago mu Rwagasabo byongeye byagarutse ,Rayon Sports izacakirana na Kiyovu sports , APR FC ntizakina

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO