in

NdababayeNdababaye

Sandra wakunzwe muri filime nyarwanda yitabye Imana.

Umumararungu Sandra wamamaye muri filime zitandukanye hano mu Rwanda by’umwihariko muri filime nka “Kaliza”, “Ruzagayura”, “Amarira y’urukundo” n’izindi yitabye Imana kuri uyu wa 24 Kanama 2021.

Uyu mukobwa wasaga n’uwashyize ku ruhande ibyo gukina filime akinjira mu bushabitsi, amakuru avuga ko yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Umwe mu nshuti ze yagize ati “Ni byo yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi. Yari arwariye i Kanombe.”

Umumararungu Sandra uretse kuba azwi muri Sinema y’u Rwanda, yagarutsweho mu itangazamakuru cyane ubwo yakundanaga na Bahati wahoze mu itsinda rya Just Family.

Uyu ni na we winjije Bahati wo muri Just Family mu bijyanye no gukina filime mu 2012.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

IFOTO Y’UMUNSI: Digidigi wo muri Papa Sava akiri muto

Christopher yarijijwe n’ibyo abafana be bamubwiye