Uwahoze ari rutahizamu wa Chelsea na Barcelona yizera ko igihugu cye cya Kameruni, kizaba igihugu cya mbere cya Afurika kizagera ku mukino wa nyuma mu irushanwa ry’igikombe cyisi.
Eto’o watorewe kuba perezida w’ishyirahamwe ry’umupira wamaguru muri Kameruni umwaka ushize, yabwiye ikinyamakuru ESPN ati: “Afurika yamye ifite amahirwe yo kugera mu gikombe cyisi cyiza, ariko ntabwo twigeze tugaragaza isura nziza kugeza ubu.
Mu myaka yashize, amakipe yo muri Afurika yungutse byinshi kandi ndatekereza ko atiteguye kuzitabira igikombe cy’isi gusa, ahubwo no kugitwara.”
Uyu mukinyi wimyaka 41, wakinnye ibikombe bine byisi ariko ntiyigeze ava mu matsinda, yakomeje yongeraho ati: “Kameruni izatsinda umukino wanyuma w’igikombe cy’isi ikipe ya Maroc.”
Yizera ko Kameruni izatsinda Ububiligi na Senegali mu nzira igana ku mukino wa nyuma, hagati aho, Maroc izakura intsinzi kuri Portugal, Espagne n’Ubufaransa.