in

Samu Karenzi yatangaje ikintu gikomeye Jimmy Gatete yamukoreye kigatuma ashaka kureka itangazamakuru

Umunyamakuru w’imikino ukunzwe n’abenshi hano mu Rwanda yatangaje ko Jimmy Gatete yanze kumuha ikiganiro bituma yumva itangazamakuru yarihagarika.

Rutahizamu w’ibihe byose hano mu Rwanda Jimmy Gatete yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri nyuma y’igihe kigera ku myaka 12 aragaruka hano mu Rwanda.

Uyu mugabo usanzwe atuye muri leta zunze ubumwe z’amerika, yaje mu Rwanda mu nama yo gutegura igikombe cy’isi cy’abavetera cyangwa abakanyujijeho, haje abakinnyi benshi bari bakomeye muri Afurika barimo Patrick Mboma ndetse n’abandi.

Umunyamakuru w’imikino Samu Karenzi mu kiganiro kuri Fine FM yatangaje ko mu mwaka 2008, ikipe ya APR FC yakinnye na Mukura Victory Sport kuri Sitade ya Huye, yagiye kuganiriza uyu rutahizamu arangije aramureba gusa siyagira ikintu na kimwe amutangariza bituma yiheba cyane ashaka no guhita areka itangazamakuru .

Ibi byamubayeho, ubwo yatangiraga itangazamakuru kuri RC Huye ariko iki kimaze kumubaho gituma ashaka kureka itangazamakuru gusa habaho kugirwa inama bamwumvisha ko ibi ari ibintu bisanzwe yongera kugaruka muri uyu mwuga

Ntabwo ari uyu munyamakuru gusa Jimmy Gatete yabikoreye agashya gusa kuko na Muramira Regis yavuze ko uyu mukinnyi Hari amashusho yanze kumuha akamusaba amafaranga bikarangira ayamurekeye ariko akaza kuyahabwa n’abandi.

Ibi byose aba banyamakuru b’imikino bagarutseho ntabwo ari ukumugira umuntu mubi ahubwo nuko Bose bahuriza ku kintu cy’uko Ari umugabo uvuga amagambo macye kandi wari uzi gutsinda ibitego kurusha abandi bakinnyi bakiniye u Rwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Isosi ya Arsenal yaguyemo inshishi, Martinelli abaye urwitwazo kuri Arsenal kudatwara Shampiyona

Umutoza wa Rayon Sports yahaye agahimbazamusyi umukinnyi witwaye neza ku mukino batsinzwemo Kiyovu Sports