Uyu munyamakuru yatanze impamvu 2 ituma yemeza ko u Rwanda rugomba kubona intsinzi ari nacyo gituma yemeza ko u Rwanda ntakabuza rushobora gutsinda.
Impamvu ya mbere yavuze ko Ikipe ya Benin ntabwo imeze neza mu mutwe ukurikije amagambo y’umutoza w’iyi kipe. Umutoza wayo yatangaje ko ikibuga, abakinnyi yabuze byose bitamuha amahirwe. Ibi byatumye uyu munyamakuru yemeza ko turatsinda.
Impamvu ya kabiri Karenzi yatanze yavuze ko iyi kipe yatakaje abakinnyi 3 kandi bakomeye bagoye cyane abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda mu mukino ubanza. Ibi byatumye benshi usibye ni uyu, bavuga ko Amavubi afite amahirwe menshi.
Uyu mukino uri mu kanya ku isaha ya saa cyenda z’amanwa urabera kuri Sitade ya Kigali Pelé Stadium uraba ntamufana n’umwe wemerewe kwinjira usibye abanyamakuru 30 bo mu Rwanda ndetse n’abandi b’ikipe y’igihugu ya Benin.
Nonese ko tutatsinze?