Umunyamakuru w’imikino ukomeye hano mu Rwanda Sam karenzi yatangaje benshi ubwo yavugaga ikintu yakundiye abakinnyi ba Rayon Sports nyuma yo gutsinda ikipe ya APR FC.
Ku cyumweru ejo hashize ikipe ya APR FC yatsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino yari yakiriye kuri Sitade ya Huye ahantu abafana bari benshi cyane muri iyi Sitade ibintu bitari byitezwe n’abanyamupira benshi.
Nyuma y’uyu mukino abakunzi b’umupira w’amaguru ndetse n’abanyamakuru benshi bakunda ikipe ya Rayon Sports basutse hanze amarangamutima yabo mu buryo bwose bamwe bongera kuvuga ko iyi kipe ikiri ku gikombe nyuma y’iminsi bavuga ko igikombe bagomba kukibagurwa bitewe nuko yitwaraga mu mikino yari imaze ikina.
Umwe mu banyamakuru batunguye abantu ni Sam karenzi wari usanzwe avuga nabi ikipe ya Rayon Sports ashinja abayobozi kugura nabi nubwo kugeza ubu atarumva ko Rayon Sports yatwara igikombe. Uyu munyamakuru yaje gutangaza ko ikintu cyatumye Rayon Sports itsinda ari uko kuri uyu mukino yakinishije abakinnyi bakuze ndetse bazi uko Derby zikinwa kurusha abakinnyi ba APR FC.
Sam karenzi mu kiganiro cy’imikino kuri Fine FM kuri uyu wa mbere, mu bakinnyi yavuze harimo Rwatubyaye Abdul ngo yabafashije cyane nubwo atari afite imbaraga nyinshi cyane ndetse anavuga abarimo Luvumbu, Onana ndetse na Mbirizi Eric bose. Yavuze kandi ko iyi kipe yakinnyi ubona ko barimo kwitwangira cyane umutoza Haringingo Francis.
Karenzi yaje no gushimira cyane umuyobozi wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel kubera gutsinda APR FC Kandi yari yanabitangeje avuga ko uyu mukino bagomba kuwutsinda nyuma y’igihe kinini bari bamaze batayitsinda.
Hari kuvugwa byinshi mu gihugu bijyanye n’uyu mukino abafana ba Rayon Sports ndetse n’abafana ba APR FC bakomeje kubabazwa cyane nuko iyi kipe yabo yitwaye kuri uyu mukino mu gihe yari imaze imikino itari mike itsinda.