in

Sam Karenzi wari umaze ibyumweru 2 atumvikana mu kiganiro Urukiko rw’ikirenga yongeye kugaruka anaha ikaze umunyamakuru mushya wakoreraga RBA

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare 2025, Sam Karenzi wari umaze ibyumweru bibiri adakora kubera impamvu z’uburwayi, yagarutse mu kiganiro “Urukiko rw’Ikirenga” kuri SK FM.

Mu gutangira ikiganiro, Karenzi yashimiye abakunzi ba SK FM bamubaye hafi mu gihe yari mu kiruhuko cyategetswe na muganga, anaboneraho guha ikaze Cynthia Naissa, umunyamakuru mushya w’imikino watangiye akazi kuri iyi radiyo.

Cynthia Naissa, wari usanzwe akorera RBA, yinjiye muri SK FM nk’umwe mu banyamakuru bashya bazatanga isesengura n’amakuru agezweho y’imikino. Azaba ari umwe mu bayoboye ibiganiro bikomeye birimo “Urukiko rw’Ikirenga” cyo mu gitondo na “Extra Time” cyo ku mugoroba.

Karenzi yavuze ko yishimiye kugaruka no kongera gufatanya na bagenzi be mu gususurutsa abakunzi b’iyi radiyo, abizeza ko bagiye gukomeza kubagezaho amakuru yizewe n’isesengura ryimbitse ku mikino yo mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Azongera gukinira Murera mu mwaka wa 2026! Rutahizamu wa Rayon Sports, Fall Ngaghe umukino we wanyuma muri iyi season yawukinnye afashije ikipe ye kunganya n’Amagaju

Ntwari Fiacre akomeje kugorwa no kubona umwanya wo gukina muri Kaizer Chiefs