Nyuma yo gufungura radiyo ye nshya, SK FM, Sam Karenzi yatangaje ko agiye kumara iminsi itanu adakora kuko afite gahunda yo kujya kwa muganga. Uyu munyamakuru wa siporo usanzwe ayobora ikiganiro Urukiko rw’Ikirenga rw’Imikino, yavuze ko adashaka ko habaho ibihuha ku kuba atazumvikana kuri radiyo. Ati: “Njye simpari, abantu banyihanganire guhera ejo. Sinshaka ibihuha… Mfite gahunda ya muganga kandi si hafi, hafi nzagaruka hano muri studio ni ku wa Mbere.”
SK FM yatangiye gutambutsa ibiganiro byayo ku wa 11 Gashyantare 2025, umunsi umwe nyuma yo gufungurwa ku mugaragaro. Karenzi yavuze ko yishimiye iyi ntambwe nshya ati: “Ntabwo nabona amagambo asobanura uko niyumva muri aka kanya gusa ndashimira Imana. Ibiganiro byacu ni bya bindi abantu baratuzi. Tuzatanga amakuru batakumva ahandi.” Yongeyeho ko iyi radiyo izagaragaza ubuhanga mu biganiro by’imikino, politiki n’imyidagaduro.
SK FM ifite ibiganiro bitandukanye bitambuka umunsi wose. Front Line, gitambuka mu gitondo, gikorwa na Uwera Jean Maurice, Eddy Sabiti na Hakuzumuremyi Joseph. Urukiko rw’Ikirenga, ikiganiro cy’imikino cyatangijwe na Karenzi ubwe, kiba kuva saa Yine kugeza saa Saba, kigakorwa na Kazungu Claver, Ishimwe Ricard na Niyibizi Aimé. Hari kandi Vibe Nation cy’imyidagaduro, gikorwa na MC Nario na Bianca Baby, n’ikiganiro cya nyuma cy’umunsi, Extra Time, cyibanda ku makuru y’imikino yo ku Mugabane w’u Burayi, kigakorwa na Nepo Dushime, Keza Cedric na Ruberwa Allan.
Nubwo Karenzi azaba adahari mu minsi itanu iri imbere, ibiganiro bya SK FM bizakomeza gutambuka nk’uko bisanzwe. Yemeje ko azagaruka ku wa Mbere, aho azasubira mu mwanya we nk’umwe mu banyamakuru bakunzwe mu biganiro by’imikino.