in

Sam Karenzi ntiyumva ukuntu “Vist Rwanda” itanga za Miliyari mu banyamahanga ikaburira byibuze na miliyari 2 yashyira muri shampiyona yo mu Rwanda

Sam Karenzi ntiyumva ukuntu “Vist Rwanda” itanga za Miliyari mu banyamahanga ikaburira byibuze na miliyari 2 yashyira muri shampiyona yo mu Rwanda.

Umunyamakuru w’Imikino kuri Fine FM, Sam Karenzi, yasabye inzego bireba gutekereza uko zashyigikira Shampiyona y’u Rwanda ku buryo igira amakipe ashobora guhatana muri African Super League, Irushanwa ryamamaza Visit Rwanda.

Ibyo yabigarutseho mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire cya Fine FM.

Uyu munyamakuru w’inararibonye mu mikino,yavuze ko byari bikwiriye ko nibura hagira amafaranga yashyirwa muri shampiyona y’u Rwanda igakomera aho gukomeza gushora cyane mu bafatanyabikorwa ba VISIT RWANDA.

Yagize ati “Ndasaba ababifite mu nshingano kureba uko bagabanya kuyo baha aba bafatanyabikorwa ba VISIT RWANDA bakatubonera nibura miliyari 2 FRW bakazishora muri ruhago nyarwanda.

Niba koko tugeze ku rwego rwo gutera inkunga Super League tukaba tutagira ikipe hano yayikina,tukaba tugikina shampiyona ya miliyoni 25 FRW,birababaje.”

Ibi Sam Karenzi abivuze nyuma y’aho ku wa Kabiri tariki 17/10/2023, Leta y’u Rwanda binyuze mu kigo cy’igihugu cy’iterambere “RDB”, isinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF”, aho Visit Rwanda izagaragara ku myambaro y’amakipe yose azitabira “Africa Football League”.

Ni amasezerano agamije guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika binyuze mu irushanwa rishya rizwi nka “Africa Football League” biteganyijwe ko rizatangira tariki 20/10/2023 rikazahuza amakipe ya mbere umunani muri Afurika.

 

Buri kipe yose itegetswe kwambara VISIT RWANDA ndetse no kuba agomba gukoresha Rwandair mu gihe akomoka mu gihugu iyi kompanyi ikoreramo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mvukiyehe Juvenal yishimiye intsinzwi ya Kiyovu Sports yanyagiwe na Police Fc

Mr Eazy yaturutse muri Nigeria aza mu Rwanda yambaye umwenda wa Rayon Sports maze Aba-Rayon baba babonye uruvugiro nyuma y’iminsi batavuga [IFOTO]