Umunyamakuru w’inararibonye mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda, Sam Karenzi, ari mu myiteguro yo gutangiza radiyo ye bwite mu minsi ya vuba.
Sam Karenzi, wamenyekaniye kuri Radio Salus, yaje gukomereza kuri Radio 10 muri Kamena 2020, aho yifatanyije na Kazungu Claver, Taifa Bruno, na Horaho Axel mu kiganiro cyakunzwe cyane cyitwa “Urukiko.” Nyuma y’impinduka zakozwe kuri Radio 10 muri Nyakanga 2021, yahise agirwa Umuyobozi wa Radio 10.
Muri Ukwakira 2021, Sam Karenzi yerekeje kuri Fine FM atangiza “Urukiko rw’Ubujurire,” aho yaje gukorana n’abarimo Horaho Axel na Taifa Bruno. Ubu, nyuma yo guhagarika imirimo kuri Fine FM kubera uburwayi ndetse no kwitegura uyu mushinga mushya, Sam Karenzi aritegura kuba umuyobozi wa radiyo ye bwite.
Uyu mushinga mushya wa Sam Karenzi utegerejwe n’abatari bake bakunda ibiganiro bye byihariye mu itangazamakuru rya siporo.