Mu kiganiro Sadio Mané yagiranye n’itangazamakuru ku munsi w’ejo ubwo umukino wa nyuma wa AFCON 2021 wahuje ikipe ya Senegal n’ikipe ya Egypt warangiraga yasobanuye ibyo bagenzi be bamubwiye ubwo yahushaga penaliti yari yahawe ku munota wa 4 w’umukino ndetse anavuga ibyo bamubwiye ubwo yari amaze gutera penaliti yahesheje igikombe cya AFCON 2021 ikipe ye bwa mbere mu mateka.
Sadio Mané yagize ati “Umva ngihusha Penariti abakinnyi bose baje kundeba, barambwira urayihushije ariko ntacyo bivuze, dutsinda nk’ikipe, tugatsindwa nk’ikipe. Ngiye Gutera i ya nyuma, buri mukinnyi yaje kundeba, nibyo byakoze ikinyuranyo. Nari niteguye cyane, buri umwe yaje avuga ko yifuza kumpesha umugisha. Ndabitegereza mu maso, nibyo byakoze ikinyuranyo. Aaah ni njye mukinnyi wa nyuma utera Penariti niko umutoza yabihisemo kuva yewe 2017. Iki gikombe uyu munsi? Abaturage bo muri Senegal barabaye cyane mu minsi yashize, cyane gusa ku giti cyanjye iki gikombe ndagitura Aliou Cissé, ntabwo muzigera mumenya icyo yakoreye umupira wa Sénégal! Cyane cyane Twe abakinnyi, kudutegura byose. Ku bambwira ko iki gikombe ngituye Aliou Cissé, mwumve ko abikwiriye”.