Rutahizamu wa Buyern Munich, Sadio Mane yakorewe ibiro byo kwishimira igihembo kiruta ibindi yegukanye ku mugabane w’Afurika mu munsi yashize.
Mu minsi yashize nibwo uyu Rutahizamu ukomoka muri Senegal yegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza ku mugabane w’Afurika.
Iki gihembo Sadio Mane yacyegukanye ahigitse bagenzi be, Mohamed Salah bakinanaga muri Liverpool ndetse na Edouard Mendy bakomoka mu gihugu kimwe.
Akigera mu Budage aho asigaye yibera, Sadio Mane yahise akorerwe ibirori byo kwishimira icyo gihembo kiruta ibindi muri Afurika.
Ibi yabikorewe na Buyern Munich nyuma y’uko Liverpool itakoze ibirori byo kwishimira igikombe cy’Afurika yatwaye Mo Salah bahuriye ku mukino wa nyuma.
Oliver Kahn, CEO wa Bayern Munich niwe waje ateruye ibyo guha Sadio Mane ndetse n’ibiri butume ikirori kigenda neza.
Muri iki kirori cyo kwakira iki gihembo, abakinnyi bagenzi be bakinana muri Buyern Munich bari babukereye baje kumushyigikira.
More blessings to clubs that celebrate their players’ achievements. 😅😅
Well done Bayern Munich for showing Sadio Mane this much love after he was named African Player of the Year for the second time. Mia san mia. 👏🏾pic.twitter.com/HrZo6m3fsO
— Usher Komugisha (@UsherKomugisha) July 26, 2022