in

Sadio Mané ashobora kwanga Bayern Munich akigira mu ikipe yakiniye akiri muto.

Sadio Mané yaciye amarenga yerekana ko ashobora kuva muri Liverpool ariko nanone ntiyerekeze muri Bayern Munich ahubwo akerekeza muri Marseille yakiniye ari muto.

Sadio Mané, yakoreye ibitangaza mu ikipe ya Liverpool mu myaka itandatu yose yamaze akinira Anfield.

Sadio Mané yabashije gutsindira Liverpool ibitego 120 harimo ibyo yatsinze muri kimwe cya kabiri cya Champions league yatwawe na Real Madrid.

Mu gihe mugenzi we Mo Salah ibye bitaratungana neza ngo abe yava muri Liverpool, Sadio Mané we umwanzuro wamaze kugaragara ndetse Bayern Munich ikaba ariyo yari ifite amahirwe menshi yo kumwegukana.

Nyuma y’aho atangarije ko ikipe akunda ari Marseille, abantu batangiye gushaka ibimenyetso byatuma ajya muri iyi kipe dore ko ari n’iya kabiri ndetse ikaba inafite itike yo gukina imikino ya champions league.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibisanzwe: abakobwa babiri bazindutse bataye umutwe biruka mu muhanda nyuma yo kurarana n’abasore(Video)

Breaking News: Darwin Nunez ibye byarangiye atanzweho akayabo.