in

“Sabin ukwiye kumara iminsi 468 wiyiriza utanoga” Murungi Sabin yatewe ubwoba ko hari ugiye kwicwa iwe

Murungi Sabin nyuma yo kuzuza abamukurikira bagera kuri million ku rubuga rwa Youtube, akomeje kwakira message nyinshi z’abiyita abahanuzi, bamuhanurira urupfu mu muryango we.

Ubushize ubwo hari hashize iminsi mike yujuje million, hari uwamwandikiye amubwira ko agiye kwicwa umurambo we ukajugunywa mu mazi.

Kuri ubu yongeye yandikirwa nundi nawe amubwira ko umugore we agiye kuzicwa n’abantu batazwi, ati ariko kuko agira ubuntu n’ineza akazahumurizwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubilica.

Sabin akimara kubona ubu butumwa bw’uwamuhanuriraga amubwira ko ari inzozi yamuroteye, yahise abusangiza ku rukuta rwe rwa instagram agira ati “Imana ivugisha aba bantu n’Imana ki ?”.

Abantu benshi nyuma yo kubona ko bamaze kumwibasira, bamugiriye inama. Junior Giti we ati “Ukwiye kumara iminsi 468 wiyiriza utanoga”.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi ba RS Berkane yo muri Morocco bafungiwe ku kibuga cy’indege cyo muri Algeria – AMAFOTO

“Nanjye ndabitegereje” Papa Sava yabajijwe ku mupasiteri wamuhanuriye ko azarongora Mama Sava bakinana muri filime – Amashusho