in

Saa tatu z’ijoro ku giti cy’inyoni habaye impanuka y’imodoka yishe umugore wari uri kuri moto imutwaye mu mapine

Saa tatu z’ijoro ku giti cy’inyoni habaye impanuka y’imodoka yishe umugore wari uri kuri moto imutwaye mu mapine.

Mu joro ryo ku wa Gatatu nibwo iyo mpanuka yabaye.

Yabereye ku giti cy’inyoni mu isangano ry’umuhanda Nyabugogo Kamonyi.

Umumotari Nsabimana Nelson, wari utwaye nyakwigendera ntiyamenye uko iyo mpanuka yabaye kuko yisanze hasi.

Nyirankundinzanye Brandine uri mu kigero cy’imyaka 35 ni we wahitanwe n’iyo mpanuka.

Ababonye iyo mpanuka iba, babwiye BTN TV ko babonye moto igwa bakabona inyanya zigwa bakagira ngo ni motari wari uvuye guhaha.

Bakomeje bavuga ko begeye imbere babonye inkweto bacyeka ko hari undi muntu wari uri kuri iyo moto aho bavugije induru iyo modoka yari igonze moto igahagarara. Igihagarara basanze yatwaye uwo mubyeyi mu mapine yayo.

Kumukuramo byagoranye aho byafashe amasaha ane, bari gukuramo umurambo we mu mapine y’iyo modoka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko iyo mpanuka yatewe no kunyuranaho nabi ku uwo mumotari.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakunzi b’ifiriti bari kumwenyura: Banki Nkuru y’u Rwanda yatanze amakuru meza ku giciro cy’ibirayi cyari cyaratumbagiye

Iyo abyutse ahita yirukira mu kiyaga cya Kivu ashaka kwiyahura! Nyamasheke hadutse indwara y’amayobera iri gufata abana b’abakobwa biga ku kigo cy’amashuri cya Mushungo