Ryoherwa ufite imico nk’iya Israel Mbonyi agiye gutigisa abanyarwanda mu bihango bitangaje
Umuhanzi Tuyishimire Felcién uzwi ku izina rya Ryoherwa, agiye gutigisa abanyarwanda mu bihango bitageje.
Ryoherwa usanzwe aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, amaze igihe mu muziki ni ubwo ataramenyekana cyane gusa agiye gushyira hanze ibihangano nk’umuhanzi ku giti cye nyuma y’imyaka myinshi aririmba mu makorari atandukanye.
Uyu muhanzi watangiriye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Nyamirambo, mu kiganiro yagiranye na YEGOB yadutangarije ko mu minsi iri imbere agiye gushyira hanze ibihimbano bikoze mu ndimi 3 harimo Icyongereza, ikinyarwanda ndetse n’igiswayire.
Yagize ati ” kugeza ubu urugendo ndimo ni urwo gutegura Video z’indirimbo zizasohoka mu kinyarwanda, igiswayire byaba na byiza nk’azazikora mu rurimi rw’icyongereza Kandi ni ibintu ndikwifuza gukora vuba ibindi nkabitegura nyuma yo kuzisohora.”
Ryoherwa umaze kuzenguruka mu turere dutandukanye tugize igihugu yamaze ubutumwa bwiza, yanadutangarije ko afite intego yo kugeza izina rye ndetse n’umuziki mu gihugu hose bikanagera ku rwego rw’isi muri rusange nkuko Israel Mbonyi bimeze cyane ko amufatiraho icyitegererezo kuko yemeza ko abona bafite imico imwe.
Pastor Ryoherwa, yabwiye abakunzi be ko bagomba kumwitegaho ibihangano byiza bibashimisha bikanahembura imitima yabo ndetse bikanubaka umuryango Nyarwanda nkuko abikora mu kazi ke ka buri munsi.
Tuyishimire Felcién uzwi nka Ryoherwa, amaze gushyira hanze indirimbo 2 ari zo IBYIRINGIRO hamwe na TWARAMAMAYE zose zikoze mu buryo bw’amajwi ariko ateganya gushyira hanze amashusho yazo.
Ibi bihangano bya Ryoherwa wabireba unyuze aha👇