in

Rwatubyaye Abdul agiye guhura n’ikibazo gikomeye! Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha IJIGO rigomba kwicaza Rwatubyaye Abdul

Rwatubyaye Abdul agiye guhura n’ikibazo gikomeye! Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha IJIGO rigomba kwicaza Rwatubyaye Abdul

Ikipe ya Rayon Sports nyuma y’abakinnyi imaze iminsi itangaza yamaze gusinyisha myugariro ukomeye cyane ushobora kwicaza Rwatubyaye Abdul cyangwa Mitima Issac.

Kuri uyu wa gatatu mu masaha ashyira saa tanu z’amanwa nibwo ikipe ya Rayon Sports yasinyishije kumugaragaro myugariro ukomeye cyane wakinira ikipe ya Kiyovu Sports witwa Nsabimana Aimable nyuma y’umwaka umwe gusa ayikinira.

Nsabimana Aimable usanzwe anahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda kugeza ubu ni umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports kuko yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2. Yaje mu ikipe ya Kiyovu Sports yakiniraga ikipe ya APR FC naho yavuyemo benshi bibaza impamvu itumye yirukanwa kubera ubushobozi afite.

Aimable abaye umukinnyi wa 2 uvuye mu ikipe ya Kiyovu Sports nyuma ya Serumogo Ally Omar. Rayon Sports imaze gusinyisha abarimo Tamale, Serumogo Ally, Nsabimana Aimable, Bugingo Hakim ndetse na Youseff Rharb.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Wagira ngo ni muri paradizo: Irebere ahantu hateye ubwuzu Bruna Boy yakoreye ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko (Amashusho)

Iza 5000 gusa! Umunyamakuru w’imikino Mucyo Antha yashimiye Reagan Rugaju mu rwego rwo gushyigikira umushinga yatangaje