Umutoza wungirije w’Amavubi, Rwasamanzi Yves, ntiyagaragaye mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda wo kwitegura imikino yo gushaka itike ya CHAN 2024, izabera muri Kenya, Tanzania na Uganda. Ku Cyumweru, tariki ya 15 Ukuboza 2024, Amavubi yatangiye imyitozo ariko Rwasamanzi yasabye uruhushya rw’iminsi umunani kubera impamvu z’umuryango.
Hari amakuru avuga ko Rwasamanzi yatunguwe no kubona ashyizwe ku mwanya wa kabiri mu batoza, inyuma ya Jimmy Mulisa, usanzwe ari uwa gatatu. Ibi byabaye mu gihe Umutoza Mukuru, Torsten Spittler, yari yerekeje iwabo mu Budage mu biruhuko by’iminsi mikuru.
Si ubwa mbere Rwasamanzi yaba yanze kungiriza Mulisa, kuko no mu 2017 byigeze kubaho muri APR FC. Amavubi azakina na Sudani y’Epfo tariki ya 22 Ukuboza i Juba, mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 28 Ukuboza 2024 i Kigali.